Uko wahagera

Uburundi na Kongo mu Vyatumye Amerika Iva mu Nama ya ONU y’Agateka ka Muntu


intebe z'intumwa za Reta zunze ubumwe z'Amerika ziragaragara umusi umwe inyuma y'aho Amerika itangarije ko ivuye mu nama ya ONU ijejwe agateka ka muntu, i Geneve, mu Busuwisi, itariki 20/06/2018

Mu rwandiko yashyize ahagaragara uyu munsi, ushinzwe imenyeshamakuru muri White House arasobanura impamvu eshatu Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuye mu nama y’uburenganzira bwa muntu y’Umuryango w’Abibumbye.

Avuga ko hashize umwaka leta ya Perezida Trump isaba, ariko bikanga, ko umuryango w’Abibumbye wivugururura. Kuva muri iyi nama bishobora rero kuba ikimenyetso kigaragaza koko ko ihinduramatwara ryihutirwa.

Impamvu ya kabiri, White House iravuga ko Inama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU yananiwe kuzuza inshingano zayo nyakuri, ahubwo yigira mu byo gukingira ikibaba ibihugu bihonyora uburenganzira bwa muntu, kandi iba n’indangururamajwi y’abavuga nabi Israeli bayibeshyera ibitabaho.

Iri tangazo rigira riti: “Ibihugu bitubahiriza uburenganzira bwa muntu bikunze gutorerwa kujya mu Nama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, bityo ubwabyo bikabona uko byikingira ikibaba ku mahano bikora.”

White House itanga ingero za Venezuela, Cuba, Burundi, Ubushinwa na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Naho kuri Israeli, White House iremeza ko iyi nama ya ONU yatoye imyanzuro myinshi yamagana Israeli iruta iyo yafatiye Siriya, Irani na Koreya ya Ruguru byose hamwe.

Leta ya Perezida Trump ikomeje gusaba ivugurura ry’Inama y’uburenganzira bwa muntu ya ONU, n’irya ONU ubwayo muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG