Uko wahagera

Ubulayi Ntibuvuga Rumwe ku Icyurwa ku Gahato ry'Abanyafuganistani


Abanyafuganistani birukanywe mu Budage bageze ku kibuga cy'i Kabul muri Afuganistani
Abanyafuganistani birukanywe mu Budage bageze ku kibuga cy'i Kabul muri Afuganistani

Abategetsi bo mu muryango w'Ubumwe bw'Ubulayi babwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko bitumvikana ukuntu igihugu icyo ari cyo cyose cyo muri uwo muryango cyakomeza gucyura ku gahato abaturage b'Abanyafuganistani mu gihe intambara ikomeje muri icyo gihugu.

Abatalibani baragenda bigarurira ibice binini nyuma y'aho ingabo z'Amerika n'iza OTAN ziviriye muri Afuganistani. Ariko umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi uravuga ko icyo kibazo kiri mu maboko y'ibihugu biwugize ubwabyo. Ibyo biratera urujijo k'ugomba kugira ijambo rya nyuma kuri icyo kibazo hagati ya Komisiyo y'ibihugu by'Ubulayi cyangwa ibihugu ubwabyo.

Ibihugu bitandatu byanditse urwandiko bihuriyeho rugenewe Komisiyo y'ibihugu by'Ubulayi byamagana ugushaka guhagarika icyurwa ku gahato ry'abimukira b'Abanyafuganistani. Urwo rwandiko rwavugaga ko kubihagarika byatuma abandi benshi bava muri icyo gihugu bagana ku mugabane w'Ubulayi.

Ubudage, Otirishiya, Danimarike, Ububiligi, Ubuholandi n'Ubugereki basinye urwo rwandiko bavuga ko bashaka gushimangira ko gusubiza Abanyafuganistani mu gihugu cyabo haba ku bushake cyangwa ku gahato ari igikorwa cya ngombwa.

Abanyafuganistani bagera ku 1200 bacyuwe ku gahato bakuwe mu burayi muri uyu mwaka. Abagera ku 1000 batashye ku bushake ariko 200 bacyuwe ku gahato nk’uko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi bw'ubumwe bw'Ubulayi.

Mu kwezi gushize, Leta y'Afuganistani yasabye Ubumwe bw'Ubulayi guhagarika kubacyura ku gahato ivuga ko itabasha kubangikanya kubakira no kurwanya Abatalibani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG