Uko wahagera

Ububiligi Bwasobanuye uko Bwavanye Abadiplomate Babwo mu Rwanda


Abadiplomate b'Ababirigi bavanywe mu Rwanda
Abadiplomate b'Ababirigi bavanywe mu Rwanda

Leta y’u Bubiligi yemeje ko yahamagaje abadiplomate bayo babiri bari i Kigali ibisabwe na Leta y’u Rwanda. Kuri uyu wa kabiri, Ijwi ry’Amerika ryatangaje inkuru y’abadiplomate b’Ababiligi bahamagajwe mu gihugu cyabo, Leta y’u Rwanda imaze kugaragaza ko itishimiye ko bakoresheje umuhango wo kwibuka ku itariki ya gatandatu z’ukwezi kwa kane, abasirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda muri 1994.

Mu nyandiko Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’U Bubiligi yagejeje ku Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa gatatu, umuvugizi wayo Arnaud Gerart aragira ati”: “Turemera rwose ko habaye ikosa ryo kudashishoza neza ryakozwe mu guhitamo itariki ya 6 kugirango hakoreshwe umuhango wo kwibuka abasirikare bacu 10 bari mu gabo za ONU bishwe ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa kane 1994”.

Akomeza agira ati : “ Twabonye rwose ko uwo muhango wakoreshejwe kuri iyo itariki utishimiwe”. Ati “ariko muri iki gihe hubahizwa hagunda ya guma mu rugo, guhitamo iriya tariki byatewe no gushaka ibitubankugiye, nubwo bwose bitakiriwe neza, nta mugambi twari dufite wo kugira uwo tubangamira”.

Twahisemo kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi

Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi ivuga kandi yagiranye ibiganiro inshuro nyinshi na Leta y’U Rwanda kugira ngo bumvikane ariko ntibigire icyo bigeraho, bigatuma Ministiri Philippe Goffin, ushinzwe ububanyi n’amahanga, “afata icyemezo cyo gushyira ibintu mu buryo agamije kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi”. Icyemero cyabaye rero icyo guhamagaza umunyabanga wa mbere n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Mu nyandiko Ijwi ry’Amerika ryahawe by’umwihariko Ububiligi buragira buti: “ Nubwo bwose twemeye ikifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo guhamagaza bariya bakozi bombi, icyo cyifuzo turasanga kidahwanye n’ikosa ryakozwe ritangambiriwe”.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yarangije yibutsa ko Ububiligi bwiyemeje kurwanya uburyo ubwo aribwo bwose buhakana cyangwa se bupfobya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

U Bubiligi buravuga ko bwifuza gukomeza kugirana umubano mwiza ushingiye ku butwererane na Leta y’u Rwanda.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Londres mu Bwongereza, Venuste Nshimiyimana.

Ububiligi Bwasobanuye uko Bwavanye Abadiplomate Babwo mu Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG