Uko wahagera

Kuki u Rwanda Rwirukanye Abadiplomate b'Ababiligi Babiri?


Ububiligi ku ikarita y'Uburayi
Ububiligi ku ikarita y'Uburayi

Leta y’u Rwanda iherutse kwirukana abadiplomate b’Ububiligi bariri ku mpamvu zitarasobanuka neza. Abo badiplomate bakoraga muri ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, Xavier Foolebouct, wari umujyanama wa mbere na Liyetona Koloneli BEM Cedric Billiet ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, bamenyeshejwe n’u Rwanda ko bagomba kuva muri icyo gihugu mu ntangiriro z’ukwezi gushize nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi. Gusa, ntibyahise byubahirizwa kubera ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid 19 zatumye ingendo z’indege zidashoboka.

Ijwi ry’Amerika ryashatse Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ububiligi, Arnaud Gerard, ariko yirinze kugira icyo atangaza kuri icyo kibazo, avuga ko azadusubiza mu mpera z’icyumweru.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itangazo ryashyizwe ahagararagara na Ministeri y’ububanyi n’amahanga riravuga ko bariya badiplomate bahamagajwe n’igihugu cyabo nyuma yo guhagararira igikorwa cyo kwibuka abasirikare b’Ababiligi baguye mu Rwanda muri 94, mbere y’itariki yemewe na Leta y’u Rwanda kandi batabimenyesheje Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ubusanzwe kwibuka Ababiligi baguye mu Rwanda bikorwa ku itariki ya munani z’ukwezi kwa kane. Muri iyo mihango, amabendera arururutswa, ndetse n’abategetsi b’u Rwanda bakabyitabira. Ariko uyu mwaka babishyize ku itariki ya 6, ikurura impaka kuko itemerwa na Leta y’u Rwanda. Mw’ijoro ry’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane 1994 ni bwo abasirikare 10 b’ababiligi bishwe. Iryo joro kandi nibwo indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi Sipiriyani Ntaryamira yahanuwe. Abo baperezida bombi, n’abategetsi bandi bari kumwe ndetse n’abaderevu b’indege bose bahise bapfa.

Umwe mu banditsi bakuru b’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, Colette Braeckman watangaje iby’iyi nkuru bwa mbere, avuga ko iyirukanwa ry’abo badiplomate rishobora kuba rifite indi mpamvu. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bishobora kuba bifitanye isano n’ikibazo k’imirwano ibera muri Kongo. Mu minsi iri imbere, Umuryango w’abibumbye urateganya kuzasohora raporo ku bivugwa ko ingabo z’u Rwanda zaba zaragiye muri Kongo kurwanya imitwe y’ inyeshyamba za FDLR, bikekwa ko zambaye impuzankano y’igiririkare cy’icyo gihugu. Umunyamakuru Braeckman akeka ko Liyetona Koloneli BEM Cedric Billiet, umwe mu badiplomate birukanywe mu Rwanda, ashobora kuba yarahaye Umuryango w’Abibumbye amakuru kuri icyo kibazo.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugisha Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Guillaume Kavaruganda ngo tumubaze niba iyirukanwa ry’uwo mudiplomate hari aho rihuriye n’ibibera muri Kongo. Gusa, ntiyitabye telefoni yacu.

Inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG