Uko wahagera

U Rwanda Ruvuga ko Uburundi Budashaka Kunagura Imigenderanire


Umushikiranganji ajejwe imigenderanire y'u Rwanda n'amakungu, Vincent Biruta, mu kiganiro n'abamenyeshamakuru
Umushikiranganji ajejwe imigenderanire y'u Rwanda n'amakungu, Vincent Biruta, mu kiganiro n'abamenyeshamakuru

U Rwanda ruratangaza ko rutigeze rubuza impunzi z’abarundi zaruhungiyemo gusubira mu gihugu cyazo. Byatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Muri ico kiganiro, Dr Vincent Biruta yagarutse kandi ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu baturanye, aho yatinze kubimaze iminsi bivugwa n’igihugu cy’ Uburundi, ko u Rwanda rwaba rubuza impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda gusubira mu gihugu cyazo, asobanura ko ntacyo u Rwanda rwakunguka.

Biruta yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kitigeze kigira umurundi kibuza gusubira mu gihugu cye, ko ndetse kuri uyu wa kane, hateganyijwe inama izahuza igihugu cy’u Rwanda, Uburundi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ngo harebwe icyakorwa kugirango impunzi zifuza gutaha zifashwe. Ministre Biruta yanagize icyo avuga ku magambo Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko igihugu cye kitagenderana n’igihugu gikoresha uburyarya.

Biruta yagarutse kandi ku ibaruwa iherutse gusohorwa n’igihugu cya Uganda, aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, byandikiye ba komiseri b’uturere n’ababungirije cyane mu bice bihana imbibi n’u Rwanda isaba abaturage ba Uganda guhagarika ingendo zigana mu Rwanda ndetse n’abayobozi bagatangira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza. Ministre Biruta ati n’uburenganzira bw’abayobozi ba Uganda kubuza abaturage babo kuza mu Rwanda.

Ministre Biruta yemeye ko u Rwanda rwarashe abanya Uganda bazaga mu Rwanda mu bikorwa bya magendu bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, ko ariko batigeze bagira umuturage wa Uganda bahohotera.

Muri iki kiganiro ministre Biruta yagarutse kuri Komisiyo yashyizweho n’inteko ishinga amategeko y’ububiligi igiye kwiga ku bukoloni bw’ububiligi u Rwanda, Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, nawe agaragaza impungenge z'ibizava muri iyi Komisiyo mu gihe yemeza ko yashyizemo umunyarwandakazi Laure Uwase, ushinjwa gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Inkuru yateguwe na Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika mu Rwanda

U Rwanda Ruvuga iki ku vyagiriji vyo Gufata Bugwati Impunzi?
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:17 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG