Uko wahagera

Silvio Berlusconi Yitabye Imana


Silvio Berlusconi yahoze ari ministiri w'Ubutaliyani yitabye Imana
Silvio Berlusconi yahoze ari ministiri w'Ubutaliyani yitabye Imana

Mu Butaliyani havugwa urupfu rwa Silvio Berlusconi wabaye Minisitire w’intebe w’icyo gihugu inshuri enye, akaba kandi yari umunyemari ukomeye cyane wari ufite ibitangazamakuru bitandukanye.

Yayoboraga ishyaka rya politiki Forza Italiya yashinze mu mwaka wa 1993. Umwaka ushize yari yatorewe kuba Senateri, nyuma y’imyaka icyenda yarabujijwe gukora politiki amaze guhamwa n’icyaha cyo kutishyura imisoro.

Minsitiri w’ingabo w’Ubutaliyani Guido Crosetto amaze kumva ko Berlusiconi yitabye Imana yagize ati: « Yabayeho, aratashye, Namukundaga cyane ». Ikipe ye y’umupira, AC MONZA yashyize ahagaragara itangazo rigira riti: « Usize icyuho kitazasibwa vuba, ntituzakwibagirwa, turagushimira ibyo wadukoreye Nyakubakwa Prezida ».

Silvio Berlusconi yitabye mu nkiko inshuro 2500 mu manza 106. Yitabye Imana afite imyaka 86.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG