Uko wahagera

Rusesabagina Yajuririye Icyemezo cyo Gufungwa by'Agateganyo


Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda rwatesheje agaciro inzitizi ya Rusesabagina wasabaga gufungurwa ashingiye kuko yemeza ko yazanwe mu Rwanda ‘ashimuswe’. Rusesabagina yagaragaje kutanyurwa n’uyu mwanzuro, ahita ajurira.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi. Rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro bufite.

Uyu mwanzuro watangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/03/2021, Rusesabagina n’umwunganira bari mu rukiko, abandi bari kumwe mu rubanza barukurikiranaga kw’ikoranabuhanga muri gereza ya Mageragere.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwe, ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, urukiko rwanzuye ko Rusesabagina Paul atagejejwe mu Rwanda mu nzira zikoreshwa mu guhererekanya abanyabyaha, ariko ko yahageze ashutswe.

Rukomeza ruvuga ko nta kigaragaza ko hakoreshejwe ingufu cyangwa kuvogera ikindi gihugu.

Urukiko rwavuze ko kuba yarashutswe, binashimangirwa n’imvugo za Bishop Niyomwungere Constantin, watangarije urukiko mu cyumweru gishize, ko ari we wakoze amayeri yo kumugeza mu Rwanda.’’

Urukiko rwavuze ko hari inyandiko zerekana ko ari ihame mu mategeko ko ukurikiranyweho ibyaha, atavuga ko ataburanishwa yitwaje ko yafashwe binyuranye n’amategeko.

Rwavuze ko harebwe ibirebana n’amategeko n’ibyakozwe, imihango yose yakozwe byubahirije amategeko ndetse ko ibyo avuga ko yahamagajwe binyuranye n’amategeko nta shingiro bifite kuko no mu ibazwa ryo ku wa 31 z’ukwezi kwa 8/2020, yamenyeshejwe uburenganzira bwe, ahitamo kubazwa atunganiwe.

Bitewe n’ibyaha akurikiranyweho n’uburemere bwabyo, urukiko rwavuze ko rusanga atarekurwa kuko n’impamvu yatumye bishyirwaho igihari. Umucamanza ahita atangaza ko ubujurire bwa Rusesabagina nta shingiro gifite.

Rusesabagina yahise agaragaza ko atishimiye iki cyemezo, maze ahita asaba umwunganira mu mategeko Me Rudakemwa Jean Felix guhita atangaza ko ajuriye, ndetse ahita asaba ko urubanza rwaba ruhagaritswe kugeza igihe ubujurire bwabo buzarangirira.

Nubwo nta kindi urukiko rwongeye kuvuga ku busabe bwa Rusesabagina n’umwunganizi we, itangazamakuru ryahawe amakuru ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa kane.

Paul Rusesabagina wabaye umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN ushinjwa kugira uruhare mu bitero byagabwe mu Rwanda bikagwamo abaturage mu bihe bitandukanye. Akurikiranweho ibyaha 13 birimo n’ibyiterabwoba. Byose we arabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG