Uko wahagera

Niyomwungere Yemeje ko Yakoranye na RIB Areshya Rusesabagina


Rusesabagina  avuga  ko  yamaze  gutanga  ibirego  mu  Bubiligi  ndetse  no mu  rukiko  Nyafrika  rw’uburenganzira  bwa muntu  aho  arega Niyomwungere kumushimuta.

Mu Rwanda urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga Kigali rwakomeje kuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, aregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba we n'abandi n’abandi 20 bareganwa.

Amasaha agera ku 10 yose yashize Paul Rusesabagina n’umwunganizi we Me Rudakemwa Jean Felix basobanura uburyo Rusesabagina yashimuswe akazanwa mu Rwanda, mu gihe yurira indege aziko agiye i Bujumbura akisanga i Kigali. Rusesabagina yabwiye inteko iburanisha ko yashimuswe akaba ari mu Rwanda nk’ingwate. Yagize ati: ”Nabaye umunyago, nafashwe bugwate. Nambuwe uburenganzira bwanjye bwose.’’

Umunyamategeko Rudakemwa umwunganira, yavuze ko kuva ku ifatwa ry'uwo yunganira kugera ku gihe yagejejwe mu butabera, ibyo yakorewe bitemewe n’amategeko. Ati: "Ibyo yakorewe ni ugushimutwa. Turasaba ko yarekurwa sans condition, agasubizwa mu buzima busanzwe. Twizeye ubutabera.’’

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze nta shimutwa ryabaye kuri Rusesabagina, ko ishimuta rikoresha imbaraga aho umuntu avanwa ahantu ku gahato ariko we nta ruhare na rumwe abigizemo. Yavuze ko mu ibazwa rya Rusesabagina ubwo yari mu bushinjacyaha yavuze ko ari we wivanye iwe i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ajya Dubai muri gahunda ze. Yanasobanuye ko kuva Dubai ajya aho yafatiwe yabikoze nta gahato. Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko nta kuvogera igihugu kwabayeho kuko nta mukozi wa Leta wigeze ajya muri Amerika cyangwa ngo ajye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kumuzana.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yasobanuye ko yari agiye gusura amatorero ya Bishop Niyomwungeri Constantin mu gihe uyu muvugabutumwa we yemeza ko yashakaga guhura n’abagize FLN umutwe w’ingabo ushamikiye ku mutwe wa politike wa MRCD Rusesabagina abereye umuyobozi n’abayobozi b’i Burundi.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko hatangwa umwanya ku mutangabuhamya Bishop Niyomwungeri wo ku ruhande rwabwo akavuga uko Rusesabagina Paul yageze mu Rwanda.

Iki kifuzo nacyo cyahise gikurura impaka, Rusesabagina avuga ko Bishop Niyomwungeri adakwiye gufatwa nkumutangabuhamya, kuko ari we wamugambaniye akamugeza mu Rwanda.

Rusesabagina avuga ko yamaze gutanga ibirego mu Bubiligi ndetse no mu rukiko Nyafrika rw’uburenganzira bwa muntu aho arega Musenyeri Niyomwungere kumushimuta.

Ahawe ijambo Musenyeri Niyomwungere, mu ijwi ryagarukaga ku murimo akora w’ubushumba, yavuze ko ari we wateze umutego Rusesabagina kugeza amugejeje i Kigali. Yavuze ko iki ari icyemezo yafashe nyuma y’aho yumvise mu bitangazamakuru ko Rusesabagina umutwe w’ingabo z’ishyaka rya Rusesabagina bari baramenyanye, ari wo wagabye ibitero byahitanye abantu i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru

Uyu muvugabutumwa avuga ko ubwo yabazaga niba abakoze ubu bwicanyi ari abantu ba Rusesabagina ngo ntiyabihakanye ahubwo yavuze ko ababajwe no kuba Major Sankara yaremeye kwigamba iki gikorwa ..

Uyu muvugabutumwa avuga ko yanabitewe kandi nuko aho agereye mu Rwanda agafatwa n’inzego zo mu Rwanda zimurega gukorana n’imitwe y’iterabwoba kuko yari asanganywe ubucuti na Rusesabagina, akarekwa icyo iyo mitwe yakoze birimo kwica abaturage yahise afata umugambi wo gufatisha Rusesabagina.

Nyuma yo kuva mu Rwanda Niyomwungere yemereye urukiko ko yakomeje gukorana n’abakozi ba RIB kugeza ubwo ateze umutego Rusesabagina akamugeza i Kigali.

Izi nzitizi zazamuwe n’uruhande rwa Rusesabagina rwihariye umunsi wose, mbere abandi bavoka bunganira abaregwa bari basabye ko uru rubanza rwatandukanwa kugirango nabo babashe kwiregura.

Ibi byanashimangiwe n;abanyamategeko bunganira abaregera indishyi basaga 80 bavuga ko basanga Rusesabagina asa n’uhabwa uburemere kurusha abandi baburanyi bandi na bo bakeneye ubutabera .

Nyuma y’amasaha asaga 9 umucamanza yapfundikiye iburanisha .Kuba uko yagejejwe mu Rwanda byafatwe nko gushimutwa nk’uko uregwa abivuga cyangwa se niba yarafashwe byubahirije amategeko bishimangirwa n’ubushinjacyaha ,umwanzuro utegerejwe ku itariki ya 10 z’uku kwezi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG