Impirimbanyi y’uburenganizra bwa muntu Rene Mugenzi, kuwa gatanu yakatiwe n’urukiko rwa Norwich Crown Court mu Bwongereza, igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atatu amaze guhamwa n’icyaha cyo kwiba amafaranga akoreshwa mu Bwongereza ibihumbi 220,000 bingana na miliyoni 270 mu mafaranga y’u Rwanda.
Umugenzacyaha Chris Youell yavuze ko Mugenzi, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yavanye ayo mafaranga mu bubiko bwo muri banki bwa Katedrali ya Mutagatifu Batisita yari yaramwizeye ikamugira umubitsi akayajyana mu rusimbi.
Amakuri Ijwi ry'Amerika rikesha ibitanganzamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza avuga Mugenzi, ufite imytaka 44 y’amavuko, yatwaye ayo mafaranga y’amaturo yari agenewe abakene n’imirimo ya kiliziya kuva mu kwezi kwa gatatu 2016 kugeza mu kwa gatanu 2018.
Ubuyobozi bwa katedrali bwemeye ko amafaranga yatwawe ari uko bunaniwe kwishyura ibikenerwa mu mirimo ya paruwusi ku buryo nubwo bwose bari barishinganye, bahawe gusa ajya kungana kimwe cya kane cy’amafaranga yatwawe.
Umuyobozi mukuru wa katedrali David Paul yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko imyitwarire ya Rene Mugenzi yatumye bizajya bimugora kwizera abantu. Muri 2018, ni bwo byagaragaye ko amafaranga yibwe kandi Mugenzi yahise abyemerera abapolisi ataruhanyije ndetse ageze no mu rukiko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka yemeye icyaha.
Gusa urukiko rwari rwarabujije abanyamakuru kubitangaza, rwitwaje ko umutekano we ushobora guhungabana. Ikinyamakuru The Eastern Daily Press cyavuze ko icyo cyemezo kidasobanutse, umucamaza Katharine Moore yemeza ko Mugenzi yahemukiye abamwizeye avuga ko ibyo yakoze bitahishirwa.
Umunyarwandakazi Clarisse Kayisire Mukundente, wamenye Mugenzi nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo, yagize ati: “ Numvise ko yibye ngo ajye gukina imikino y’urusimbi. Kandi iyi ni indwara. Aha ngaha ni uwo gufashwa, ntabwo ari uwo gutereranwa. Nizeye ko azasaba ubufasha kugira ngo abashe kuyikira”.
Umwunganira Andrew Oliver yavuze ko Mugenzi yahoranaga ubwoba ko yagirirwa nabi na Leta y’u Rwanda bikamubuza kugira akazi akora atenkanye.Yasabye umucamanza kumuha insimbura gifungo ku buryo Mugenzi atajya muri gereza.
Facebook Forum