Uko wahagera

“U Rwanda Rurahakana Umugambi Wo Guhitana Abantu Babiri Bivumbuye Ku Butegetsi Baba I Londre Mu Bwongereza ”

Guverinema y’u Rwanda yamagana yivuye inyuma ibivugwa na Polise y’ubwongereza ko ishaka uburyo yakwica abanyarwanda babiri bivumbuye ku butegetsi baba I Londre.

Itangazo ry’u Rwanda rivuga ko ibyo birego ari ibinyoma byambaye ubusa ko polise nta kimenyetso na kimwe ifite.

Iryo tangazo rivuga ko guverinema y’u Rwanda idashobora na limwe gukoresha urugomo ku benegihugu bayo cyangwa ngo ihungabanye ubuzima bwabo aho baba baba hose.

Ikinyamakuru The Times of London cyatangaje mu cyumweru gishize ko polise y’I Londre yaburiye mu mabaruwa abanyarwanda babiri barimo uwahoze ari umwofisiye mu ngabo z’u Rwanda Jonathan Musonera na Rene Mugenzi uyobora ikigo cy’ubushakashatsi. Bombi bakunze kunenga prezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Amabaruwa bahawe avuga ko guverinema y’u Rwanda ishobora kubagirira nabi kandi bashishikalizwa kurushaho gukoresha ubushishozi.

Polise I Londre ntiyemeje inkuru y’ikinyamakuru The Times.

XS
SM
MD
LG