Uko wahagera

Perezida wa Somaliya Yirukanye Umushikiranganji wa Mbere


Prezida wa Somaliya Mohamed Abdullahi Mohamed,
Prezida wa Somaliya Mohamed Abdullahi Mohamed,

Perezida wa Somaliya, Mohamed Abdullahi Mohamed, uyu munsi kuwa mbere yavuze ko yahagaritse minisitiri w’intebe ukekwaho uruswa. Icyo gikorwa giheruka mu rugamba rwo kurwanira ubutegetsi, kirangaza guverinema imbere y’inyeshyamba za kiyisilamu cyatumye Amerika ihamagarira umutuzo.

Minisitiri w’itangazamakuru, Abdirahman Yusuf Omar Adala yavuze ko icyo gikorwa cya Perezida ni nka “Kudeta”. Minisitiri w’intebe Mohammed Hussein Roble, ntiyahise aboneka ngo agire icyo abivugaho. Umuvugizi wa guverinema, Mohamed Ibrahim Moalimuu, yavuze ko igikorwa cya guverinema kinyuranyije n’itegeko nshinga kandi ko Roble yagombye gukomeza imirimo ye.

Ambasade y’Amerika yanditse ku rubuga rwa Twitter isaba impande zombi muri icyo gihugu giherereye mw’ihembe ry’Afurika, kworoherana, zikirinda urugomo no gushotorana.

Mohamed ashinja Roble kwiba ubutaka bwahoze ari ubw’igisilikare cy’igihugu cya Somaliya no kwivanga mw’iperereza rya minisiteri y’ingabo.

Muri iki gikorwa giheruka hagati y’abayobozi babiri bamaze igihe barwanira ubutegetsi, abasesengura ibintu bavuga ko bifasha mu kurangaza guverinema mu rugamba ihaganyemo n’umutwe wa al-Shabaab, ukorana n’uw’al Qaeda.

Mohamed yavuze ko yanakuyeho komanda w’ingabo z’abamarine, generali Abdihamid Mohamed Dirir ku mwanya we, mu gihe harimo gukorwa ipererereza nk’iryo. Dirir nawe ntiyahise aboneka ngo agire icyo atangaza.

Uwungirije minisitiri w’intangazamakuru Adala, yavuze ko kwohereza abasilikare kugota ibiro bya Roble, bitabuza uyu muyobozi gukora inshingano ze.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG