Uko wahagera

Perezida Alassane Ouattara Ntaziyamamariza Manda ya Gatatu


Perezida wa Cote d'Ivoire Alassane Ouattara.

Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, uyu munsi yatangaje ku mugaragaro ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe ku italiki ya 31 y’ukwezi kwa cumi gutaha. Yari amaze igihe yanga kugira icyo abivugaho, ku buryo abaturage benshi ba Cote d’Ivoire bakekaga ko ashobora kwiyamamaza.

Ijambo rye yarivugiye mu murwa mukuru wa politiki, Yamoussoukro, imbere y’Umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite yombi iteranye. Inama yari yatumiye n’abanyeshuli ba kaminuza amagana. Amaze kuvuga ko ataziyamamaza, abari bayirimo bahagurukiye rimwe, bakoma amashyi y’urufaya, basakuza cyane ngo “"Prési! Prési! Merci! Merci!" Bishatse nko kuvuga ngo “Perezida, urakoze!”

Alassane Ouattara yatowe bwa mbere mu 2010. Abaturage bamuhaye manda ya kabili mu 2015. Yavuze ko yifuza ko ubutegetsi bujya mu maboko y’abakiri bato. We ku giti cye afite imyaka 78. Ariko Henri Konan Bédié, wigeze kuba umukuru w’igihugu, asa n’ushaka kwiyamamaza. We afite imyaka 86.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG