Uko wahagera

OMS Ivuga ko Abandura Virusi ya Corona muri Afurika Bagabanutse


Umuturage wo muri Afurika y'Epfo afatwa ibipimo bya Corona
Umuturage wo muri Afurika y'Epfo afatwa ibipimo bya Corona

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ivuga ko umubare w’abandura bwa mbere COVID-19 muri Afurika, wagabanutse bigaragara ku ncuro ya mbere, kuva ubwoko bushya bwa virusi, Omicron, butangiye gukwirakwira kuri uwo mugabane w’isi mu mezi abiri ashize.

Icyorezo cya virusi ya corona cyanduje abantu hafi miliyoni 10 n’ibihumbi 500 muri Afurika. Cyishe abarenga 243.000. Abayobozi muri OMS, bavuga ko iyo mibare iheruka, igaragaza ko ubwandu bwagabanutse ku gipimo cya 20 kw’ijana mu minsi iganisha muri iki cyumweru.

Mu gihe inkubiri ya kane yatejwe n’ubwoko bwa Omicron yatumye handura abantu benshi, umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, avuga ko uyu mugabane ugihanganye n’iki cyorezo, kandi ko abantu bakeneye kurushaho kuba maso.

Agira ati: “Mu gihe impande enye zivugwamo igabanuka ry’ubwandu bushya, turacungira hafi uko ibintu byifashe mu majyaruguru y’Afurika, aho abarwayi biyongereye kuri 55 kw’ijana no muri Tuniziya na Maroke, ibihugu byombi byazamutsemo ubwandu, bisimbuye Afurika y’epfo yari ifite abarwayi benshi kuri uyu mugabane”.

Moeti yaburiye ko hashobora kuba indi nkubiri muri iki cyorezo, igihe cyose virusi yakomeza gukwirakwira. Ati nta kwirara. Yagaragaje ko Afurika ikomeje kuba by’umwihariko, inyantege nke bitewe n’uko ibihugu byose bidashobora kubona inkingo zo kurengera ubuzima.

Umuyobozi wa OMS muri Afurika yumvikanishije kandi ko ibihugu bikwiye kwitegura ubundi bwoko bwa virusi ya corona, bushobora kuba burushijeho ubukana. Akongeraho ko virusi ya corona izakomeza kwihinduranya kandi igakomeza guhangayikisha ibihugu, igihe cyose hazakomeza kuba ubusumbane mu buryo bwo kubona inkingo zo kurengera ubuzima n’imiti yo kuvura, hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG