Uko wahagera

Nijeriya: Ubuhamya bwa Bamwe mu Bana Bagera ku 300 Bashimuswe


Ishure ryatewe
Ishure ryatewe

Abana b’abahungu babashije gutoroka banyuze mw’ishyamba nyuma y’uko abagabo bari bafite imbunda bashimuse bagenzi babo barenga 300 kw’ishuri ryo muri Leta ya Katsina, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya.

Usama Aminu ni umwe muri abo bana bagize amahirwe yo gutoroka. Yagize ati: “Ubwo nafashe icyemezo cyo kwiruka, bari bazanye imbugita yo kunsogota, ariko nahise niruka ku buryo bushoboka bwose”. Yabivuze yicaye ku musambi n’ijwi ryoroheje, asobanura uko yari aryamye kw’ishuri ryigamo abahungu gusa, i Kankara ubwo yumvaga urusaku rw’amasasu mw’ijoro ryo kuwa gatanu.

Yavuze ko abahungu babanje gukeka ko ari abasilikare bari baje kubarinda, nyamara ababateye bari bafite imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, bari bamaze kugera mu kigo. Batera ubwoba abanyeshuri bari bugerageze kuva muri dorutwari bari baryamyemo, kw’ishuri ryisumbuye ryigisha ibyereye ubuyobozi. Ni igitero cyarakaje abanyanijeriya.

Uwo munyeshuri Aminu yagize ati: “Bavuze ko bari bwice ugerageza wese guhunga, nibwo natangiye kwiruka, nurira urutare nfata urundi mw’ishyamba”. Nta bintu byinshi byari byamenyekana kuri iki gitero n’ibyakurikiyeho. Polisi kuwa gatanu yavuze ko yarasanye n’abagabye icyo gitero, bituma bamwe mu banyeshuri babasha kwiruka bagera aho batekanye.

Nk’uko guverineri wa Katsina Aminu Bello Masri abivuga, abanyeshuri 333 ntawari wamenya irengero ryabo kandi abategetsi ntibazi impamvu y’icyo gitero. Umuvugizi wa Leta, Abdul Labaran ku cyumweru yavuze ko umukuru w’igisilikare n’ushinzwe iperereza bari bagiye i Kankara kuyobora ibikorwa by’ubutabazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG