Uko wahagera

Namibiya Igiye Kujugunya Inkingo za Covid 19 Zabuze Abaziteza


Namibiya iravuga ko inkingo za Covid 19 zigera ku 268.000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca (AZN.L) na Pfizer (PFE.N), zishobora kuzatabwa, zimwe ndetse mu cyumweru gitaha bitewe n’uko abaturage bazarira mu kwikingiza.

Ben Nangombe, umuyobozi nshingwabikorwa muri minisiteri y’ubuzima muri Namibiya, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa kane ko inkingo 52.261 za AstraZeneca zizarangiza igihe mu cyumweru gitaha, mu gihe 215.996 za Pfizer, zizashwanyaguzwa mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri nizitabona abazifata, mu gihe benshi bakomeje gushidikanya mu gufata icyemezo cyo kwikingiza.

Namibiya yatangiye gukingira abana bafite imyaka hagati ya 12 na 17 hakoreshejwe urukingo rwa Pfizer nyuma y’uko ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuze ko abari muri icyo cyiciro bashobora kuruhabwa. Ubu hari inkingo 809.414 ziteganyijwe.

Iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika, kuwa kabiri cyabonetsemo abantu 15 banduye bwa mbere, bituma umubare w’abafite virusi mu mubiri ugera kuri 85, ugereranyije na 2.547 bagaragaye ubwo icyorezo cyari gikaze. Aba babonetse ku munsi umwe rukumbi, tariki ya 24 y’ukwezi kwa gatandatu.

Abantu 298.503 bonyine, ni ukuvuga ikigereranyo cya 20 ku ijana by’abaturage miliyoni n’ibihumbi 500 bemerewe gufata urukingo, ni bo bonyine bakingiwe mu buryo bwuzuye muri Namibiya. Bahawe urukingo rwa Sinopharm rwakorewe mu Bushinwa. Ni rwo rwakoreshejwe cyane nyuma y’uko abantu 145.483 bahawe doze ebyiri kuva igihugu gitangiye gahunda y’ikingira mu kwezi kwa gatatu.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG