Uko wahagera

Museveni: Ibihano vy'Amakungu Ntibizotuma Nivuguruza Kw'Itegeko Rihana Abatinganyi


Prezida wa Uganda Yoweri Museveni
Prezida wa Uganda Yoweri Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yongeye kugaragaza ko ashyigikiye itegeko rihana abakorana imibonano basangiye igitsina hatitawe ku bihano igihugu cye cyafatirwa. Perezida Museveni yashyize umukono kuri iri tegeko kuwa mbere w’iki cyumweru.

Ni ubwa mbere Perezida Museveni arivuzeho kuva arishyizeho umukono. Ryanenzwe cyane n’Amerika, bimwe mu bihugu by’Uburayi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Perezida w’Amerika, Joe Biden, n’abandi bavuze ko bishobora gutuma bahagarika inkunga bahaga Uganda bakanayifatira ibindi bihano.

Gusa Perezida Museveni ntatezuka. Itangazo riturutse muri perezidansi ya Uganda ryavuze ko ubwo yari imbere y’abadepite bo mu ishyaka rivuga rumwe n’ubutegetsi, Museveni yagize, ati: “Gusinya byararangiye, ntawe uzadushyigura”.

Kimwe mu bihano biremereye iri tegeko riteganya ni icy’urupfu ku cyaha ryita “ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha” n’igifungo cy’imyaka 20 ku cyaha ryita “kwamamaza ubutinganyi”. Urugero rw’“ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha”ni nko gukora imibonano kw’abahuje igitsina umwe muri bo cyangwa bombi baranduye SIDA.

Museveni yabwiye abadepite bo mu ishyaka rye ko mbere yo kurishyiraho umukono yabanje kubaza abahanga, mu buryo bwimbitse, niba abakorana imibonano n’abo basangiye igitsina babiterwa n’uko bavutse koko. Avuga ko bamusobanuriye ko atari byo, ahubwo ko biterwa n’ikibazo kivuka mu mitekerereze y’umuntu.

Uganda yari isanzwe itemera imibonano hagati y’abasangiye igitsina ariko iri tegeko rizarushaho gukomerera ababishyigikiye cyangwa imiryango iharanira uburenganizira bwa muntu ibibona mu buryo butandukanye n’ubugenwa n’iri tegeko. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG