Uko wahagera

Macron Ntiyishimiye ko Abaturage bo muri Sahel Binuba Ingabo Ziwe


Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na bagenzi be batanu b’Afrika bagize icyo bita G5, Burkina Faso, Mali, Mauritania, Niger, na Chad bahuriye mu mujyi wa Pau, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubufaransa.

Perezida Macron yahamagaje aba bagenzi be kugirango basobanure aho bahagaze ku kibazo cy’ingabo z’Abafaransa zagiye kubatera inkunga mu ntambara barwana n’imitwe y’intagondwa.

Macron ntiyishimiye ko abaturage, by’umwihariko ba Mali na Burkina Faso, bakora imyigaragambyo yo kwamagana abasilikali be, bagize umutwe bita Barkhane. Bavuga ko abasilikali b’Ubufaransa ntacyo babamariye.

Abakuru b’ibihugu bya G5 bamwemereye ko bagiye kurekeraho gushwana no kumvikana guke. Bamubwiye ko bakeneye Abafaransa kandi ko bifuza ko n’andi mahanga nayo aza kubafasha.

Emmanuel Macron yatangaje ko agiye kohereza abandi basilikali 220 b’inyongera muri Barkhane, isanzwe ifite abasilikali ibihumbi bine na 500. Yavuze kandi ko azakora uko ashoboye kugirango yumvishe Perezida Trump kugumisha abasilikali be muri Afrika. Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko ifite umugambi wo kubakurayo.

Umutwe Barkhane umaze imyaka itandatu muri biriya bihugu bitanu byakolonijwe n’Abafaransa. Abasilikali b’Abafaransa bamaze kuhapfira ni 41.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG