Uko wahagera

Leta Nshya muri Sudani Yarahijwe


Jenerali Abdel Fattah al-Burhan Arahira

Muri Sudani, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan niwe watorewe kuyobora urwego rukuru rw’igihugu kugeza habaye amatora mu gihugu.

Urwo rwego rugizwe n’abasirikali bavanze n’abasivili.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Sudani SUNA, avuga ko Burhan n’abandi 11 bazafatanya kuyobora igihugu barahiye kuri uyu wa gatatu.

Biteganyijwe ko ministiri w’intebe mushya Abdalla Hamdok nawe arahira uyu munsi.

Jenerali Burhan niwe wari uyoboye inama ya gisilikali yahiritse Perezida Omar Bashir ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Byabaye nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi yamaze amezi ane basaba ko Bashir avaho.

Burhan azategeka amezi 21 asimburwe n’umusivili uzayobora amezi 18 kugeza igihe cy’amatora.

Kugena abategetsi b’urwego rukuru rw’igihugu byagezweho nyuma y’amasezereno y’amahoro yasinywe hagati y’abayobozi b’abigaragambyaga n’inama ya gisilikali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG