Uko wahagera

Kongo Igiye Gutangira Gucura Abaturage Bahunze Iruka rya Nyiragongo


Bamwe mu bahunze
Bamwe mu bahunze

Repuburika ya Demokarasi ya Kongo yatangaje uyu munsi kuwa mbere ko igiye gutangira gusubiza iwabo, abaturage bahunze umujyi wa Goma nyuma y’iruka ry’ikirunga Nyiragongo.

Iruka ry’icyo kirunga ryasenye amazu ibihumbi kandi hari ubwoba ko bishobora gufata umujyi wose nk’uko guverinema yabivuze uyu munsi kuwa mbere.

Nyuma y’iminsi ituzuye icyumweru, ikirunga kirutse bwa mbere hafi yo gufata imbibi z’umujyi, kw’itariki 22 y’ukwezi gushize kwa gatanu, abantu 400,000 bagerageje guhunga ubwo guverinema yari ibaburiye ko ikirunga gishobora kwongera kuruka cyangwa hagasohoka ibyuka byagira ingaruka ku buzima.

Abantu benshi kugeza ubu basubiye i Goma. Abagera mu 245,000 baracyari mu mijyi n’imidugudu iri hafi y’uwo mujyi, hakurikijwe imibare iheruka y’ishami rya ONU ryita ku bimukira (OIM).

Guverinema ya Congo yavuze ko ishobora gutanga imodoka zo mu bwoko bwa Bus, n’amakamyo guhera ejo kuwa kabiri, zigafasha abantu gusubira iwabo.

Cyakora Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, wasuye Goma uyu munsi, yabwiye abanyamakuru ko ahasenwe n’umutungito mu nkengero z’uwo mujyi hatazashobora kwongera guturwa. Lukonde yagize ati: “Tugomba gufatira amasomo ku mwaka y’i 2002 na 2021, bityo abaturage bacu ntibazongere kuba hafi y’akaga ukundi”.

Mw’itangazo, guverinoma yavuze ko abantu basigaye batagira aho begeka umusaya bitewe n’iruka ry’ikirunga, bazacumbikirwa by’agateganyo kandi bakazafashwa kongera kubaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG