Uko wahagera

Intambara Hagati ya Isirayeli na Palestine Yakajije Umurego


Israeli yatangiye kohereza abasilikali benshi ku mupaka w'intara ya Gaza yo muri Palestina, mu rwego rwo kwitegura intambara yo ku butaka.

Umuvugizi w'ingabo za Israeli, Lieutenant-Colonel Jonathan Conricus, yatangaje ko bamaze kugeza ku rukuta rutandukanya Israeli na Gaza "brigades" eshatu, ni ukuvuga abasilikali barenga 20,000, n'ikigo cya gisilikali kihutirwa abakuru b'ingabo bategura kuyoboreramo imirwano.

Colonel Conricus yavuze ko umugaba mukuru, Chef d'Etat-Major, w'ingabo za Israeli, Generel Aviv Kokhavi, yagiye kubasura uyu munsi no kubaha amabwiriza yo kuryamira amajanja igihe cyose. Israeli irategura intambara yo ku butaka, nk'uko yabigenje mu 2014, no mu 2008-2009.

N'ubwo amahanga yahagurukiye gukomakoma, intambara yanze gucogora. Imitwe y'Abanyapalestina, Hamas na Jihad Islamique, bazindutse barasa ibisasu bya roketi byinshi nk'urubura muri Israeli. Indege z'intambara za Israeli nazo zakomeje kurasa muri Gaza.

Kuva imirwano itangiye ku wa mbere ushize, izi ndege zimaze gusenya amagorofa maremare atatu Israeli ivuga ko Hamas yakoreragamo. Ku bantu bamaze kugwa mu mirwano, minisiteri y'ubuzima ya Gaza ivuga ko Abanyapalestina bamaze gupfa ari 83 barimo abana 17 n'abagore barindwi. Abandi 480 barakomeretse.

Hamas yemeje koko ko umugaba mukuru w'ingabo zayo n'abandi barwanyi itavuga umubare bishwe barashwe n'indege z'intambara za Israeli. Jihad Islamique nayo ivuga ko imaze gupfusha abarwanyi bayo barindwi.

Ku ruhande rwa Israeli, abamaze guhitanwa na za roketi ni barindwi, barimo umwana umwe w'imyaka itandatu, n'umusilikali umwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG