Uko wahagera

Impuguke z'Abafransa Ntawe Zitunga Agatoki mu Guhanura Indege ya Habyarimana


Itsinda ry’impuguke z’Abafransa wakoze iperereza kw’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira ejo kuwa kabiri watanze imyanzuro yaryo. Ntawe utungwa agatoki.

Itsinda ry’impuguke z’Abafransa wakoze iperereza kw’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana n’uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira ejo kuwa kabiri watanze imyanzuro yaryo.

Umucamanza Marc Trevidic ushinzwe anketi ku iraswa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yagejeje iyo raporo ku mpande zose zirebwa n’urubanza. Ni ukuvuga Abanyarwanda baregwa bari bahagarariwe na ba avocats babo, Me Léon-Lef Forster na Bernard Maingain, imiryango y’Abafaransa baguye mu ndege ari nabo batanze ikirego, n’abaregera impozamarira barimo umuryango wa Habyarimana. Uwo muhango wabereye mu muhezo

Urangiye, ababuranira abasirikare bakuru ba Leta y’u Rwanda baregwa batangarije abanyamakuru ko iyo rapport ivuguruza imyanzuro ya mbere y’umucamanza Jean Louis Burguiere wari waragaragaje ko indege yaba yararasiswe i Masaka. Kuri Me Léon-Lef Forster, ibyo bigaragaza ko abaregwa ari abere.

Umwe mu bahagarariye imiryango 12 y’abaguye mu ndege, Me Philippe Meilhac, yasobanuye ko imyanzuro mishya irebana n’inkomoko y’amasasu yarashe indege bigira abere abari barinze ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Umucamaza Trevidic yahaye amezi atatu abarebwa n’iyi dosiye bose kugirango basesengure neza ama paje agera kuri 300 ya raporo, noneho bazamushyikirize icyo bayivugaho.

Abahagarariye abasirikare bakuru b’u Rwanda bari muri FPR ubwo indege yaraswaga barifuza ko abo bahagarariye bahita bakurwaho icyaha burundu. Naho abunganira imiryango y’ababuze ababo mu ihanurwa rw’indege barifuza ko ubushakashatsi bukomeza abagize uruhare mu kurasa indege bagahanwa.

Tukivuga kuri iyi raporo, mugenzi wacu Thomas Kamilindi yabajije ministri w’u Rwanda w’ubutabera Tarisisi Karugarama, uko leta y’u Rwanda, ifite bamwe mu bayobozi bashyirwaga mu majwi kw’ihanurwa ry’indege, yayakiye.


Ku rundi ruhande, Thomas Kamilindi yavuganye na bwana Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana uba mu Bufransa. Ni na we muvugizi w’umuryango wa Habyarimana waregeye indishyi mu rukiko rwo mu Bufransa. Yamubajije uko umuryango wabo wakiye raporo y’Ubufransa.

Turacyavuga kuri raporo y’Ubufransa. Dr. Rudasingwa Theogene, wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR, ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya perezida w’u Rwanda, taliki ya mbere y’ukwezi kwa cumi k’umwaka ushize., yari yatangaje ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we warashe indege yari itwaye ba perezida w’u Rwanda n’uw’u Burundi muri 1994, bagapfiramo. Mugenzi wacu Thomasi Kamilindi yamubajije uko yakiye raporo y’iperereza y’Ubufransa kw’ihanurwa ry’iyo ndege. Dr. Rudasingwa Theogene ni umuhuzabikorwa w’umutwe witwa Ihuriro Nyarwanda utavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.



XS
SM
MD
LG