Uko wahagera

Impuguke z'Abafransa Ntawe Zitunga Agatoki mu Guhanura Indege ya Habyarimana


Impuguke z'Abafransa zivuga ahantu hatandatu ibisasu bishobora kuba byaraterewe mu guhanura indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari perezida w'u Rwanda mu 1994.

Turacyavuga kuri raporo y’Ubufransa. Dr. Rudasingwa Theogene, wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR, ndetse n’umuyobozi w’ibiro bya perezida w’u Rwanda, taliki ya mbere y’ukwezi kwa cumi k’umwaka ushize., yari yatangaje ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we warashe indege yari itwaye ba perezida w’u Rwanda n’uw’u Burundi muri 1994, bagapfiramo. Mugenzi wacu Thomasi Kamilindi yamubajije uko yakiye raporo y’iperereza y’Ubufransa kw’ihanurwa ry’iyo ndege.Dr. Rudasingwa Theogene ni umuhuzabikorwa w’umutwe witwa Ihuriro Nyarwanda utavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG