Umwuka mubi warimo kwiyongera muri Hayiti uyu munsi kuwa gatandatu bitewe no kubura infashanyo mu turere twarushije utundi kwibasirwa n’umutingito wo mu cyumweru gishize. Uwo mutingito w’isi wangije byinshi kandi wishe abantu barenga 2 000 muri icyo gihugu gikennye cyo mu birwa bya Karayibe.
Abanyahayiti benshi, amazu yabo yasenyutse, ubuzima bwabo bugashegeshwa n’umutingito wa 7.2 kw’italiki ya 14 y’uku kwezi kwa munani, nta kuntu bashoboraga no gutekereza uko bazongera kwiyubaka.
Uko iminsi ishira bategereje ko infashanyo ibageraho, niko uburakari bwabarenze ejo kuwa gatanu, abaturage batera amakamyo y’ibiribwa mu mijyi myinshi mu mpande zose z’amajyepfo y’igihugu.
Uko gushyamirana byadutse nyuma y’uko uwahoze ari Perezida, Michel Martelly, asuye ibitaro biri mu mujyi wa Les Cayes, aho umwe mu bakozi be yasize inyuma ibahasha y’amafaranga yatumye abantu basakirana.
Pierre Honnorat umukuru wa porogaramu ya ONU, ishinzwe ibiribwa PAM muri Hayiti, yavuze ko bari bafite impungenge z’uko umutekano wagenda uba muke bikagira ingaruka ku bikorwa byo guha infashanyo abanyahayiti barushije abandi kumererwa nabi.
Umutegetsi yavuze ko umubare w’abahitanywe n’umutingito w’isi, uhagaze mu 2 189 mu gihe bigereranywa ko 332 bataramenyerwa irengero. Abaturage b’imijyi yo mu majyepfo y’igihugu, baracyacukura bashakisha imibiri y’ababo bumva bari munsi y’ibisigazwa by’amazu.
Kuri uyu wa gatandatu mu gitondo, abakozi b’ubutabazi ba Hayiti n’aba Mexique, bakuragaho ibisate bya beto, bitonze, igisate ku kindi, ku mazu yahanutse mu mujyi wa Les Cayes, bashakisha umuntu waba agihumeka nyuma y’icyumweru cyuzuye habaye umutingito. ((Reuters))
Facebook Forum