Uko wahagera

Haiti mu Kajagari k’Amacakuri ya Politiki Inyuma y'iyicwa rya Prezida


Abajejwe umutekano baburizamwo imyiyerekano yabanjirije urupfu rwa Prezida wa Haiti
Abajejwe umutekano baburizamwo imyiyerekano yabanjirije urupfu rwa Prezida wa Haiti

Abanyahayiti babyukiye mu gihirahiro kuri uyu wa kane, nyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moise warashwe n’abakomando batojwe. Ibi byatumye iki gihugu gikennye kurusha ibindi ku mugabane w’Amerika kirushaho kugwa mu kajagari k’amacakuri ashingiye kuri politiki, inzara n’urugomo rusesuye rw’uduco tw’amabandi.

Igipolisi n’igisilikare bya Hayiti byabashije kumenya no kugota abavugwa ko ari abicanyi, barimo abacancuro b’abanyamahanga kandi bahanganye mu mirwano mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu nk’uko abategetsi babivuze.

Kugeza ubu bamaze no kwica bane mu bakekwa, bataye muri yombi babiri banabohoza abofisiye batatu mu gipolisi bari bafashwe bunyago.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, Leon Charles, avugira kuri televisiyo mw’ijoro ry’ejo kuwa gatatu, yasobanuye ko polisi igihanganye n’abo bagabye igitero, kandi urusaku rw’amasasu rwumvikana mu mpande zose z’umurwa mukuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG