Uko wahagera

Dosiye ya Paul Rusesabagina Yagejejwe mu Bushinjacyaha


Paul Rusesabagina

Nyuma y’iminsi 10 Rusesabagina Bwana Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iby’iterabwoba abazwa mu Bugenzacyaha, dosiye yiwe yagejejwe mu bushinjacyaha kuri uyu wa gatatu.

Abunganizi ba Rusesabagina babwiye ijwi ry’Amerika ko atabashije yamara kubazwa kubera uburwayi. Umuvugizi w’ubugenzacyaha nawe Thiery Muramira, yabwiye Radiyo ijwi ry’Amerika ko iperereza ry’ibanze bakoreraga kuri Rusesabagina baripfundikiye.

Mu ifatwa rya Bwana Rusesabagina Paul ubugenzacyaha bwavugaga ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo iby’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane.

Ni ibyaha bivugwa ko byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero mu kwezi kwa gatandatu mu 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 12/ 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, agafatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo bitatangajwe niba yari aje mu Rwanda cyangwa yari agiye gukomereza ahandi.

Biteganyijwe ko nyuma yo kunoza dosiye, Ubushinjacyaha buzayiregera urukiko, cyangwa se rukaba rwayishyingura kuko byose bubyemererwa n’amategeko

Umviriza ibindi muri iyi nkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Rusesabagina Ntiyabashije Kubazwa Kubera Uburwayi
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:26 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG