Uko wahagera

U Rwanda Rwataye muri Yombi Paul Rusesabagina


Rusesabagina Paul mu maboko ya RIB tariki ya 31/08/2020.
Rusesabagina Paul mu maboko ya RIB tariki ya 31/08/2020.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rw'u Rwanda, RIB, rwatangaje uyu munsi kuwa mbere ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo n’iby’iterabwoba. Uru rwego rusobanura ko rwamutaye muri yombi k’ubufatanye n’ibihugu by’amahanga bitatangajwe.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa mbere, umuvugizi wa RIB yirinze kuvuga igihugu cyangwa ibihugu byafashije u Rwanda kugirango atabwe muri yombi, yumvikanisha ko biri mu nyungu z’ubutabera.

RIB yasobanuye ibyaha akekwaho, ari byo kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize, ni bwo Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugirango abazwe ku byaha bikomeye leta y’u Rwanda imushinja, birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, yasobanuye ko ibyo byaha barega Rusesabagina byakorewe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, ahabereye ibitero mu kwezi kwa 6/2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 12/ 2018.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:28 0:00

Rusesabagina w’imyaka 66, yavukiye i Murama mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, akaba yabarizwaga mu gihugu cy’u Bubiligi. Mu gihe cy’intambara yo muri 1994 na jenoside yakorewe abatutsi, Paul Rusesabagina yakoraga muri Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Nyuma y’intambara, haje gusohoka filime mbarankuru igaragaza Paul Rusesabagina nk’umuntu w’intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli.

Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri iyi hoteli bahise batera utwatsi ibyavuzwe muri iyo filimi ko Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahahungiye. Hari abandi mu barokokeye muri iyi hoteli, bagaragaza ko Rusesabagina yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka. Ikindi gice cy'abaharokokeye, kemeje ko iyo batamugira baba batakiriho.

Iyi filime yatumye abona ibihembo binyuranye, kugeza n’icyo yahawe n’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush mu mwaka nwa 2005. Ikindi gihembo cy'ibikorwa by'ubugiraneza yagihawe mu mwaka wa 2011 n'Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu Tom Lantos Foundation wo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Umunyamategeko Charles Kambanda, arasesangura niba ifatwa rya Rusesabagina rikuriije amategeko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:30 0:00

Umuryango Lantos Foundation uharanira uburenganzira bwa muntu n'ubutabera, urashinja inzego z'ubutegetsi bw'u Rwanda kumutoteza no kumuhora ibitekerezo bye binyuranye n'imikorere y' ubutegetsi buriho. Uyu muryango ukorera hano muri Amerika wigeze guha Paul Rusesabagina ishimwe ry'impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2011. Mugenzi wacu Geoffrey Mutagoma yaganiriye na Katrina Lantos Swett ukuriye uwo muryango atangira amubaza uko yakiriye ifatwa rya Paul Rusesabagina.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:23 0:00



Facebook Forum

XS
SM
MD
LG