Uko wahagera

Amerika Izakomeza Gukura Abantu muri Afuganisitani


Ikibuga cy'indege cy'i Kabul muri Afuganistani
Ikibuga cy'indege cy'i Kabul muri Afuganistani

Byatangajwe n’ikinyamakuru the Wall Street Journal cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika uyu munsi kuwa kane, ko indege z’Amerika zizasubukura ingendo zo gukura abantu muri Afuganisitani, gisubiramo ibyavuzwe n’umutegetsi muri Deparitema ya Leta muri Amerika, utashatse ko amazina ye atangazwa.

Izo ngendo zizafasha abafite ubwenegihugu bwayo, abafite ibyangombwa bibemerera gutura muri Amerika byemewe n'amategeko, na bamwe mu basabye viza.

Ikinyamakuru the Wall Street Journal cyatangaje ko nta taliki ingendo zizasubukurirwaho yari yashyirwaho.

Abahagarariye deparitema ya Leta ntibahise basubiza, ubwo bari basabwe kugira icyo bavuga ku makuru yatangajwe n’icyo kinyamakuru.

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, bwari bwavuze ko icyo bushyize imbere, ari ukugarura mu gihugu Abanyamerika, n'abafite uruhushya rwo gutura muri Amerika ruzwi nka “green card”, batabashije kuva muri Afuganisitani, ubwo indege z’Amerika zahungishaga abandi mu kwezi kwa munani gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG