Uyu munsi, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa Uganda, Yoweri Museveni, bari i Luanda muri Angola, bashyize umukono ku masezerano yo kurangiza ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Muri uwo muhango hari kandi na Perezida Joao Lourenço wa Angola, Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, na Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.
Muri aya masezerano, ikintu bashyize ku murongo wa mbere na mbere ni ukubaha ubusugire bwa buri gihugu, kwirinda no guhagarika ibikorwa byo guhungabanya ikindi gihugu, birimo gutoza imitwe y’inyeshyamba, kuyiha amafaranga, no kuyinjiza mu kindi gihugu.
Biyemeje kandi kurengera uburenganzira no kwishyira ukizana kw’abaturage b’igihugu kimwe bari mu kindi, no gufungura imipaka vuba bishoboka. Amasezerano ateganya gushyiraho komisiyo yihariye yo kuyashyira mu bikorwa.
Iyi komisiyo izaba iyobowe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi. Izaba irimo na ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu bombi, n’abayobozi b’inzego z’ubutasi za Uganda n’u Rwanda.
Perezida Kagame na Perezida Museveni biyemeje kandi ko amasezerano agomba guhita atangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.
Facebook Forum