Muri Cote d’Ivoire, abarwanyi bashyigikiye perezida wemejwe n’amahanga Alassane Ouattara baragenda bigarurira imijyi minini y’igihugu. Amakuru ya nyuma aravuga ko bigaruriye umujyi wa Yamoussoukro n’icyambu cya San Pedro kinyuzwamo cacao yoherezwa mu mahanga.
Hagati aho, abatarahunze umurwa mukuru w’ubucuruzi Abidjan biteze kureba aho ibintu byerekeza. Etienne Karekezi yavuganye n’umunyarwanda utuye muri uwo mujyi bwana Barthelemy Uwimana asobanura uko ibintu byifashe.