Uko wahagera

Abatalibani Basanga Hataragera ko Ibiganiro na Amerika Bisubira


Intumwa z'Abatalibani mu biganiro na Reta zunze ubumwe z'Amerika.
Intumwa z'Abatalibani mu biganiro na Reta zunze ubumwe z'Amerika.

Intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mishyikirano y’amahoro muri Afghanistani, Ambasaderi Zalmay Khalilzad, ari mu ruzinduko i Kabul. Azahava ajya mu gihugu cya Qatar “gusubukura imishyikirano n’Abatalibani.”

Nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ibivuga mu itangazo yashyize ahagaragara, imishyikirano igamije “kurebera hamwe uko abany’Afghanistani ubwabo bagomba kuganira no kubonera umuti intambara” imaze imyaka 18.

Mu kwezi kwa cyenda gushize, Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagaritse bitunguranye imishyikirano n’Abatalibani yari imwaze umwaka kandi yari hafi kugera ku masezerano y’amahoro.

Mu cyumweru gishize ari mu ruzinduko rutunguranye muri Afghanistani, Perezida Trump yatangaje ko imishyikirano igiye gusubukurwa. Yaravuze, ati: “Noneho Abatalibani barashaka amasezerano, tuzahura rero. Mbere ntabashakaga guhagarika imirwano, none barabyifuza.”

Abatalibani bo bahise batangaza ko “gusubukura imishyikirano hakiri kare cyane.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG