Uko wahagera

Abantu 10 Biciwe mu Mujyi wa Beni mu Burasirazuba bwa Kongo


Abaturage bahunga ikivunga berekeza mu mujyi wa Beni nyuma y'igitero cyagabwe muri rubanda n'abantu bitwaje nitwaro muri Kivu ya ruguru taliki
Abaturage bahunga ikivunga berekeza mu mujyi wa Beni nyuma y'igitero cyagabwe muri rubanda n'abantu bitwaje nitwaro muri Kivu ya ruguru taliki

Imiryango ya sosiyete sivili, ababyiboneye, n’itsinda ry'abashinzwe umutekano bemeje ko abarwanyi ba kiyisiramu aribo bagabye igitero cyahitanye abantu byibura icumi mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Congo.

Abahatuye bavuze ko abagabye igitero batwitse amazu menshi mw’ijoro hagati mu ntara ya Beu, barasa ku bantu basohokaga mu mazu kandi batema bamwe n’imihoro.

Icyo gitero kibaye hashize iminsi ine gusa nyuma y’uko uwo mujyi, ucumbikiye abantu ibihumbi bataye ibyabo bahunze urugomo baturuka mu bice biwegereye, ukubiswe n’ibisasu bibiri. Abategetsi na bo bavuga ko byakozwe n'abarwanyi ba kiyisilamu.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, bivuga ko abantu amagana bari mu muhanda w’umujyi wa Beni mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, bamagana guverinema kuba yarananiwe kurinda uwo mujyi. Abantu bamwe bakoze za bariyeri bakoresheje amahema, abandi batwika amapine y’imodoka.

Pasiteri Kathembo Ngeleza, wakanguwe n’urusaku rw’amasasu mw’ijoro nyuma yo kuva mu birori by’ubwingenge bwa Congo yavuze ko we n'abo bari kumwe biboneye imirambo icumi bakayijyana mu buruhukiro.

Yakomeje avuga ko atazi icyo abategetsi barimo gukora. Avuga ko igitekerezo ari kurinda abaturage, ati: “Ariko ndebera ibyongeye kuba….Byaturakaje cyane”.

Ntawahise yigamba icyo gitero, kandi ibiro ntaramakuru Reuters dukesha iyi nkuru ntibyabashije kubona umutwe wa ADF wakunze kwamaganirwa ubwicanyi bwahitanye abantu bihumbi kuva mu 2014, ahinini mu turere tw’imisozi, ngo ugire icyo ubivugaho.

Kugeza ubu hari abantu bagera mu 700,000 bataye ibyabo kubutaka bwa Beni, 75,000 bari mu mujyi ubwawo, nk’uko ONU yabitangaje muri raporo kuwa kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG