Uko wahagera

Umuririmbyi Masabo Nyangezi Muri Gacaca


Umuririmbyi Masabo Nyangezi Yuvenali, uzwi mu njyana z’indirimbo Nyarwanda zitandukanye zibanda cyane k’urukundo, akurikiranwe muri gacaca. Araregwa ibyaha bitandukanye k’uruhare yagize muri jenoside. Uru rubanza ruraburanishwa Masabo adahari. Ashinjwa hamwe n’abandi bantu 30.

Masabo aregwa kujya mu bitero no kuba ari we wateguye bimwe muri byo. Aregwa kandi gushishikariza gukora jenoside no gutunga imbunda yo mu bwoko bwa masotera mu gihe cya jenoside.

Mu bantu bakurikiranwe hamwe na Masabo, harimo imfungwa zifungiye hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda. Bivugwa ko ibyaha bakurikiranweho babikoreye muri komini ya Kinyamakara ku Gikongoro, ari naho Masabo akomoka.

Masabo Nyangezi Yuvenari yigeze gufungwa n’inkiko zisanzwe muri 1994 kubera ibyaha bya jenoside yakekwagwaho, ariko afungurwa mu wa 2001. Uru rubanza muri gacaca rurasomwa kuya 10 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG