Uko wahagera

Mukeshabatware Dismas Yakatiwe Imyaka 19 y’Igifungo muri Gacaca


Umuhanzi Mukeshabatware Dismas yakatiwe imyaka 19 y’igifungo muri Gacaca. Mukeshabatware Dismas, uzwi cyane mu gukina inkinamico no mu bikorwa byo kwamamaza ibintu bitandukanye, yakatiwe imyaka 19 y’igifungo na Gacaca yo mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Mukeshabatware Dismas yahamwe n’uruhare yagize muri jenoside. Ashyirwa mu rwego rwa kabiri.

Mukeshabatware Dismas yakoreye ikigo cya Leta cy’itangazamakuru ORINFOR, mu gihe cy’imyaka isaga 25. Afite iminsi 15 yo kujuririra uru rubanza rwe.

XS
SM
MD
LG