Uko wahagera

Leta y’u Rwanda Yongeye Guhura n’Abaterankunga


Kuva ku taliki ya 26 kugeza kuya 27 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, i Kigali hateraniye inama ngarukamwaka ihuza Leta y’u Rwanda n’abaterankunga.

Muri iyo nama, hibukijwe ingamba z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene, EDPRS, aribyo bizafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo rwihaye cyo mu mwaka w’i 2020 no ku ntego z’ikinyagihumbi.

Ishyirwa mu bikorwa rya EDPRS, rizasaba amikoro ya miliyari 5.151 y’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’imyaka itanu (2008-2012). Leta y’u Rwanda isaba abashoramari ko inkunga bagenera u Rwanda mu gushyira mu bikorwa EDPRS bajya bayinyuza mu ngengo y’imari ya Leta .

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyagaragarije abitabiriye iyo nama ko kuri ubu, abanyarwanda 56.9 ku 100 baba munsi y’umurongo w’ubukene. U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2015 baba ari 30.2 ku 100. Mu mwaka w’i 2000 bari 60 ku 100.

Iyi nama ihuza Leta y’u Rwanda n’abaterankunga, ni ku nshuro ya 7 iteranye.

XS
SM
MD
LG