Uko wahagera

Urubanza rw'Umunyemari Kalisa Alfred Rwahinduriwe Umucamanza


Kuya 23 Nyakanga 2007, urubanza rw’umunyemari Kalisa Gakuba Alfred, rwashyizwe mu maboko y’umucamanza mushya, Bwana Mugabe Jeremie. Gusa, urubanza ruzakomereza aho rwari rugeze, kandi ibyemezo byafashwe n’umucamanza wa mbere bigumane agaciro kabyo.

Ku itariki twavuze haruguru, urubanza ntabwo rwakomeje kuburanishwa; bitewe n’uko bamwe mu banyamigane b’icyahoze ari Banki y’ubucuruzi , inganda n’amajyambere, BCDI, batitabye urukiko kandi bari bahamagajwe.

Mu banyamigabane 9 bahamagajwe hitabye 5, aribo, Gatera Egide, Mutebwa Alfred, Nkera John, Kajangwe Callixte, na Kamurase Deo. Abatitabye, ni Gatera Jean Pierre, Rusagara Jean Bosco, Simba Manasseh na Habiyakare Leonard.

Umunyemari Kalisa, hamwe n’uwo baregwa hamwe ubufatanyacyaha ndetse ukurikiranwe afunzwe Rutajuga Eugene, basabye umucamanza mushya ko bafungurwa by’agateganyo mbere y’uko urubanza rukomeza iburanishwa.

Urubanza rw’umunyemari Kalisa Gakuba Alfred, ruhawe umucamanza wa 3, mu gihe banki yitirirwaga, BCDI, yari afitemo imigabane ingana na 31 ku 100, yagurishijwe Banki yitwa ECOBANK.

Tubabwire ko, urubanza rw’umunyemari Kalisa, rwaburanishwaga n’umucamanza Madamu Werabe Chantal, wihanwe n’abanyamigabane b’icyahoze ari BCDI, ubwo yabatumizaga, kuya26 Kamena 2007, bamushinja ko abogamye. Werabe, yarugiyemo asimbuye Madamu Bwiza Blanche, ubwo yafunguraga Kalisa by’agateganyo, muri Mutarama 2007.

Urubanza rw’umunyemari Kalisa, rwimuriwe kuya 6 Kanama 2007. Kalisa afunzwe kuva kuya 5 Mutarama 2007, mu byaha aregwa, harimo guhemukira Banki BCDI. Mu gihe urubanza rugikomeza, BCDI yagurishijwe, Banki ECOBANK.

XS
SM
MD
LG