Uko wahagera

Bwana Byuma Francois Xavier mu Bujurire bwa Gacaca


Kuwa 14 Nyakanga 2007, urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Biryogo, mu Mujyi wa Kigali, rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Bwana Byuma Francois Xavier, mu rwego rw’ubujurire.

Mu bujurire, Bwana Byuma Francois Xavier, yashyikirije urukiko impamvu 6, zatumye ajuririra igihano cy’imyaka 19 yakatiwe n’urukiko Gacaca rwa Biryogo, kuwa 27 Gicurasi 2007.

Kuwa 14 Nyakanga 2007, Byuma, yashoboye kwisobanura ku mpamvu ya mbere, y’ukuntu yihannye Perezida w’urukiko Gacaca rwa Biryogo, akanga kuva mu rubanza rwe. Bwarinze bwira yisobanuye kuri iyo mpamvu imwe.

Urukiko gacaca, rwafashe icyemezo cyo gutumiza abandi bantu babiri, aribo Mugoboke Shinani na Ndabarinze Aloys. Abo, bagizwe abere n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Biryogo, mu gihe baregwaga ubufatanyacyaha hamwe na Byuma. Urukiko gacaca rwasanze ari ngombwa ko bongera gutumizwa mu rubanza rwa Byuma.

Tubibutse ko, bwana Byuma, yakatiwe imyaka 19 y’igifungo, n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Biryogo, kuwa 27 Gicurasi 2007. Byuma, Yahamijwe ibyaha birimo kwitoza imbunda, gukubita Batamuriza, kujya mu bitero by’ubwicanyi.

Bwana Byuma, azwi mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Urubanza rwa Byuma Francois xavier, ruzakomeza kuwa 21 Nyakanga 2007.

XS
SM
MD
LG