Uko wahagera

Umunyemari Kalisa BCDI Agomba Kuburana Ari muri Gereza


Kuwa 5 Werurwe 2007, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, rwasomye impamvu zatanzwe n’abunganira Kalisa Gakuba Alfred basaba ko yakurikiranwa ari hanze ya gereza.

Urukiko rwasanze impamvu batanze ngo nta shingiro zifite. Ku mpamvu z’uko Kalisa arwara Asima, urukiko rwasanze nta mpapuro za muganga zibyemeza bagaragaje n’ubwo Kalisa yitabye urukiko kuwa 2 Werurwe 2007 bigaragara ko atameze neza.

Urukiko rwasanze kandi mu byaha Kalisa akurikiranyweho harimo n’icyo gukoresha impapuro mpimbano gihanishwa hejuru y’imyaka 2. Urukiko ruvuga ko iyo icyaha kirengeje iyo myaka ugikurikiranweho aburana afunzwe.

Urukiko rwemeje rero ko Kalisa akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza ruzaciribwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Kalisa kuwa 9 Werurwe 2007.

Tubibutse ko umunyemari Kalisa Gakuba Alfred yatawe muri yombi kuwa 5 Mutarama 2007, kuwa 17 Mutarama 2007 akarekurwa by’agateganyo, kuri uwo munsi akongera agatabwa muri yombi. Ubu afungiwe muri Gereza Nkuru ya Kigali.

XS
SM
MD
LG