Uko wahagera

Umuherwe Kalisa Gakuba Alfred Yafunguwe


Ku gicamunsi cyo kuwa 17 Mutarama 2007 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo ry’umuherwe Kalisa Alfred bitirira Banki y’Ubucuruzi, Iterambere n’Inganda mu Rwanda, BCDI.

Urukiko rwari ruyobowe n’umucamanza Bwiza Blanche rwasanze ibyaha ubushinjacyaha burega Bwana Kalisa, ari byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, gutonesha no gushakira inyungu mu kazi, nta bimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwe mu kubikora.

Urukiko rwategetse ko Kalisa Alfred afungurwa by’agateganyo, akazakurikiranwa ari hanze. Rwasabye ariko ko Kalisa atagomba kurenga Umujyi wa Kigali atabiherewe uruhushya n’ubushinjacyaha bukurikirana dosiye ye. Kalisa kandi ntagomba no kugera ku cyicaro cya BCDI yahoze ayobora mu gihe hagishakishwa ibimenyetso. Kalisa agomba no kwitaba umushinjacyaha ufite idosiye ye buri wa gatanu.

Nyuma y’isomwa ry’icyo cyemezo, umwe muri batanu bunganira Bwana Kalisa wari uhari, Richard Rwihandagaza, yadutangarije ko ubutabera bwakoze akazi kabwo, kandi ko nta kindi yakongeraho kubera ko ifatwa rye ryari ryavugishije abantu amagambo menshi.

Undi mu baburanira Bwana Kalisa, Bwana Francois Rwampuhwe, we ariko yahaye Ijwi ry’Amerika ikiganiro kirambuye, asobanura icyatumye umukiriya we ahita arekurwa. Icyo kiganiro yagiranye na Etienne Karekezi mugishakire haruguru.

Tubibutse ko Bwana Kalisa Alfred yari afungiwe muri kasho ya Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego za polisi ku wa 5 Mutarama 2007. Yashinjwaga kwitwaza umwanya yari afite akigwizaho, we ubwe n’abo baziranye, umutungo w’iyo banki.

XS
SM
MD
LG