Uko wahagera

Kalisa Gakuba Alfred wa BCDI Yongeye Gutabwa Muri Yombi


Kalisa Gakuba Alfred wahoze ayobora banki ya BCDI akimara kurekurwa kuwa 17 Mutarama 2007, abapolisi bagiye kongera kumufata iwe mu ma saa yine za nijoro. Ariko, kubera ko nta mpapuro zimuta muri yombi bari bitwaje, yanze ko bamujyana.

Saa sita z’ijoro kuwa 18 Mutarama 2007, abapolisi basubiye iwe, baramujyana. Nk’uko twabyeretswe n’umwunganira, Rwangampuhwe, k’urupapuro rumufata, bamurega ibyaha urukiko rwari rwasanze nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwagaragaje ko yabikoze. Ibyo byaha ngo ni ugukoresha impapuro z’impimbano, gutonesha no gushakira inyungu mu kazi. Ubu, acumbikiwe muri kasho ya Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bamwunganira, Rwangampuhwe na Rwihandagaza, badutangarije ko batazemera kujya mu rukiko batamusubije uburenganzira bwe bwo kuba afunguwe by’agateganyo nk’uko byari byemejwe n’urukiko kuwa 17 Mutarama 2007.

Hagati aho, umuvugizi wa polisi y'Urwanda, Inspector Willy Marcel Higiro, yasobanuriye Ijwi ry'Amerika impamvu Kalisa Gakuba Alfred yongeye gutabwa muri yombi. Ikiganiro yagiranye na Etienne Karekezi mugishakire haruguru.

Kudaha agaciro ibyemezo by’urukiko bimaze kuba akamenyero mu Rwanda. Mu gihe gishize, mu rubanza rw’abapolisi 5, urukiko rwategetse ko barekurwa ariko bongera gutabwa muri yombi batararenga icyumba cy’urukiko. Mu minsi ya vuba na bwo, nyiri Sky Hotel i Kigali, Bwana Nikobisanzwe Gerard, na we yararekuwe, ahita yongera atabwa muri yombi. Birerekana ko hakiri intambwe ndende kugira ngo urwego rw’ubutabera rubashe kwigenga uko bikwiye.

XS
SM
MD
LG