Uko wahagera

Abanyamakuru Bigenga Baramagana Ihohoterwa ry’Umuyobozi  w’Umuvugizi


Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byigenga bitandukanye byo mu Rwanda basohoye itangazo kuwa 13 Gashyantare 2007. Muri iryo tangazo bavuga ko babajwe cyane n’ihohoterwa ry’indengakamere ryakorewe umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga, Umuvugizi, Bwana Gasasira Jean Bosco, kuwa 9 Gashyantare 2007.

Abo banyamakuru bamagana icyo bise igikorwa cyigaiytse cy’iterabwoba n’ubwicanyi kigamije guca intege abanyamakuru bagerageza kuvuga ukuri mu Rwanda. Baremeza kandi ko kiriya gikorwa nta kindi cyari kigamije uretse kwivugana Gasasira Jean Bosco. Ibyo rero babifata nk’iterabwoba riri gushyirwa mu bikorwa ku banyamakuru bake bigenga bashyizwe mu majwi n’abanyabubasha b’i Kigali.

Abo banyamakuru bakomeza basaba Leta y’u Rwanda ko yashyira imbaraga mu gikorwa cyo gukora iperereza ritabogamye, maze abagize uruhare rwa hafi cyangwa urwa kure muri ririya hohoterwa rya Gasasira Jean Bosco bagashyikirizwa inkiko, kandi bagahanwa by’intangarugero. Barasaba na Leta ko yafata ingamba zo guhumuriza abanyamakuru muri rusange, ariko cyane cyane abo mu binyamakuru byandika byigenga.

Mu gusoza iryo tangazo, abo banyamakuru bigenga bitandukanije n’inkuru yatangajwe mu izina ry’abanyamakuru bose yashinjaga ikinyamakuru kigenga, Umuco, n’umuyobozi wacyo, ingengabitekerezo ya genocide. Bavuga ko icyo gikorwa ari kimwe mu bigize gahunda ndende yo kuniga no gucecekesha itangazamakuru ryigenga.

XS
SM
MD
LG