Uko wahagera

Abanyamakuru Bo Mu Rwanda Basuye Urwibutso rwa Genocide rwo ku Gisozi


Ku nshuro ya mbere, abanyamakuru bo mu Rwanda, aba Leta, abigenga, n’abakorera itangazamakuru ry’amahanga rikorera mu Rwanda, babifashijwemo n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, basuye urwibutso rwa genocide rwo ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali, ku ya 10 Gashyantare 2007.

Perezida w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Padiri Karekezi Dominique, yasobanuye ko icyo gikorwa cyateguwe kubera ko itangazamakuru ryagize uruhare rurenga 50 ku 100, mu gutegura no gushyira mu bikorwa genocide yabaye mu Rwanda mu w’i 1994 .

Padiri Karekezi yakomeje avuga ko itangazamakuru rya none mu Rwanda rifite uruhare rwo gukosora amakosa yabaye, ndetse rigafasha mu gusana igihugu, rikaba rigomba guharanira ko genocide itakongera kuba mu Rwanda, rirwanya ingengabitekerezo ya genocide aho iva ikagera hose.

Abanyamakuru bamaze gusura urwibutso rwa genocide rwo ku Gisozi bunguranye ibitekerezo. Bibajije, ndetse bashyira no k’umunzani ,imyifatire y’itangazamakuru ku bijyanye na genocide yabaye mu Rwanda mu w’i 1994. Biyemeje kurwanya icyakongera gukururira Abanyarwanda amahano ya genocide.

Abanyamakuru ubwabo ni bo basabye Inama Nkuru y’Itangazamakuru ko basura urwibutso rwa genocide rwa Gisozi, ndetse basaba ko icyo gikorwa kitarangirira aho, ko cyahoraho.

XS
SM
MD
LG