Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurabyo Afungiwe muri Kasho ya Muhima


Kuwa 12 Mutarama 2007, mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ni bwo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMURABYO, Madame Nkusi Uwimana Agnes, yinjijwe muri kasho ya Muhima, i Kigali.

Mbere gato y’uko afungwa, saa sita z’amanywa, Madamu Nkusi yoherereje abantu batandukanye ubutumwa bukurikira: “ Bagiye kumfunga”, akoresheje telefone ye igendanwa. Ijwi ry’Amerika na ryo ryabonye ubwo butumwa.

Akimara kwinjizwa muri cashot ya Muhima, Ijwi ry’Amerika ryanyarukiyeyo, ribasha kuvugana na we. Madamu Nkusi yatweretse urupapuro rumufunga rwakozwe na parike ya Nyarugenge; aregwa amacakubiri n’ivangura.

Madamu Nkusi yadutangarije ko, kuva mu ntangiriro za 2007, yitabaga buri munsi ku biro bya polisi bishinzwe iperereza, byamubazaga aho yakuye “ibaruwa ifunguye yandikiwe ibinyamakuru bikorera mu Rwanda” yasohoye mu kinyamakuru ayobora, Numero ya 11, k’urupapuro rwa 8, cyo kuwa 1-16 Mutarama 2007.

Madamu Nkusi yakomeje atubwira ko bamurega ko iyo baruwa yuzuyemo amacakubiri, ikaba ntaho itaniye n’inkuru yasohoye mu kinyamakuru numero ya 10 yari ifite umutwe ukurikira: “Uwishe Umututsi mu mazi abira, uwishe Umuhutu mu mudendezo”.

Iyo barwa y’umusomyi w’Umurabyo igira aho ivuga ko nta mahano icyo kinyamakuru cyakoze gitangaza iriya nyandiko; icyo kizira gusa ngo ni uko cyavuze ibintu uko biri. Iyo barwa yumvikanisha ko muri FPR na ho harimo abicanyi bakidegembya.

Igihe azongera kwitaba kuri parike ya Nyarugenge ntikizwi neza. Icyo gihe, natarekurwa, azahita amanurwa, ajye gufungirwa muri gereza.

Madamu Nkusi afunzwe by’agateganyo mu gihe Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasabye Minisiteri y’itangazamakuru ko yahagarika ikinyamakuru ayobora mu gihe cy’amezi 3, bitewe n’iriya nkuru yasohoye mu kinyamakuru Numero ya10, akaba yari agitegereje icyemezo kizafatwa.

XS
SM
MD
LG