Uko wahagera

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo Yagejejwe Imbere y’Urukiko


Kuwa 18 Mutarama 2007, Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Umurabyo, madamu Nkusi Uwimana Agnes, yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Akigera imbere y’urukiko, atari yamenyeshwa ibyaha aregwa, Madamu Uwimana, yasabye ko ataburana bitewe n’uko umwunganira atabonetse.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo kunganirwa yabivuze ageze mu rukiko, bitewe n’uko yabimenyeshejwe mbere , Uwimana akavuga ko aziburanira.

Urukiko, rwasabye Madamu Uwimana kuvuga igihe umwunganira azabonekera, hagati aho akaba nta burenganzira afite bwo kuregera ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Madamu Uwimana yabyemeye, abwira urukiko ko umwunganira azaboneka kuwa 19 Mutarama 2007. Urukiko rwubahirije icyifuzo cye, rwemeza ko Uwimana azongera kwitaba kuburana kuri iriya taliki, sa mbiri za mu gitondo, ku cyemezo cyafashwe cyo kuba afunzwe by’agateganyo.

Tubibutse ko Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo afunzwe by’agateganyo, guhera ku wa 5 Mutarama 2007.

XS
SM
MD
LG