Uko wahagera

Umwaka w'Amashuri wa 2006 Waratangiye


Mu Rwanda, umwaka w’amashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye watangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2006.

Gusa abanyeshuri bamwe ntibagiye kwiga. Abo banyeshuri ni abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri abanza, ndetse n’abakoze ikizamini cya Leta gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, tronc commun. Kugeza kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2006 amanota yabo yari ataratangazwa. Abo banyeshuri baheze mu gihirahiro.

Amafaranga y’ishuri akomeje kwiyongera

Ababyeyi bamaze kumenyere ko, uko umwaka w’amashuri urangiye undi ukaza, amafaranga y’ishuri batanga ku bana babo biga cyane cyane mu mashuri yisumbuye agenda yiyongera.

Twaganiriye na Kalisa Celesitini uba mu mujyi wa Kigali adutangariza ko afite abana batatu biga mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, kandi ko ibyo bigo byose byagiye byongeza amafaranga y’ishuri. Kalisa yakomeje atubwira ko ari ikibazo gikomereye ababyeyi, Leta ikwiye gushakira umuti wa vuba.

Amafaranga y’ishuri aracyatangwa

Leta y’u Rwanda ifite gahunda ko abana bose biga mu mashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bagomba kwigira ubuntu.

Mu mashuri abanza agengwa na Leta bisa nk’aho byashyizwe mu bikorwa. Ikibazo nyamukuru kiracyari mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho abana bagiye mu wa kabiri no mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye bajyanye amafaranga y’ishuri uko byari bisanzwe. Abazajya mu wa mbere bo ntibari bamenyekana.

Birashoboka ko imyaka icyenda y’amashuri y’ibanze kuri buri mwana nitangira ari bwo kwigira ubuntu bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.


XS
SM
MD
LG