Uko wahagera

Abana Batsindira Amashuri Ya Leta Baracyari Bacyeya Cyane


Umwaka w’amashuri utangira mu Rwanda taliki ya 9 Mutarama 2006, abanyeshuri bamwe bari bataramenya aho bazerekera.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cy’amashuri gisoza umwaka w’amashuri abanza, ndetse n’abakoze icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, tronc commun, bashize amatsiko ubwo amanota yabo yatangazwaga.

Minisitiri w’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, Roméo Murenzi, yatangaje amanota y’abo bana kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2006.

Abana 24.35 ku bana 100 ni bo bazajya mu mashuri yisumbuye ya Leta

Umubare w’abana bajya mu mashuri yisumbuye agengwa na Leta uracyari hasi. Abana 26105 ku bana 107172 bakoze ikizamini, ni ukuvuga abana 24.35 ku ijana mu bana barangije amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2005, ni bo babonye amanota abemerera kujya mu mashuri yisumbuye ya Leta.

Abana batagize amahirwe yo kujya mu mashuri ya Leta, abo iwabo bafite ubushobozi cyangwa abafite ababarihira, bazajya mu mashuri yisumbuye yigenga. Kubera ko amafaranga y’ishuri atangwa muri ayo mashuri aba ari menshi, yigwamo n’abifite. Abandi bana na bo bemererwa gusibira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kugira ngo bongere bagerageze amahirwe yabo.

Ubusanzwe amalisiti y’abana baba batsindiye kujya mu mashuri yisumbuye yashyirwaga ku turere twabo. Bamenyekanye nyuma y’ivugurura ry’inzego z’ibanze ryatangiye taliki ya 1 Mutarama 2006.

XS
SM
MD
LG