Uko wahagera

Padiri Guy Theunis Yohererejwe Ubutabera bw'Ububirigi


Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Padiri Guy Theunis yavuye mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi. Hari hashize iminsi icumi Urukiko Rukuru rwa Repubulika y’Urwanda ruhaye guverinoma y’u Rwanda uburenganzira bwo kohereza idosiye ye mu butabera bw’Ububiligi.

Ntagiwegeze agira icyo atangaza k’urugendo rumusubiza iwabo, haba Padiri Guy Theunis ubwe, haba Ambassade y’Ububiligi cyangwa Parike y’u Rwanda.

“Ntacyo mbivugaho!”

Ayo ni yo amagambo yakoresheje ubwo abanyamakuru bari batangiye kumwegera bamutunga mikoro, bamubaza icyo avuga ku ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’iyo Ububiligi.

Padiri Guy Thenus aregwa icyaha cy’itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye
inyokomuntu. Icyo aregwa cyane ni ukuba yarasubiyemo inyandiko zanditswe n’ikinyamakuru cya “KANGURA”, akangurira Abanyarwanda kwica abandi, mu makuru yavugwaga mu byasohotse mu binyamakuru by’icyo gihe mu Rwanda. Icyo gihe Padiri Theunis yari umunyamakuru wa “Le Dialogue”.

Padiri Theunis agiye mu Bubiligi atangiye koroherwa indwara yamufashe ku kaguru ikakabyimbisha ku buryo yagombye kumara icyumweru cyose mu bitaro.

XS
SM
MD
LG