Uko wahagera

Padiri Guy Theunis Azashyikirizwa Ububirigi mu Mpera z'Icyumweru


“Ndishimye cyane kuko ngiye kuburanira mu Bubiligi. Ntibirarangira neza ariko ndategereje….”

Ayo ni amagambo Padiri w’Umubirigi Guy Theunis yatangarije abanyamakuru agisohoka mu cyumba cy’imanza cy’urukiko rukuru rwa Repubulika
mu mugi wa Kigali. .

Urwo rukiko rwakiriye ikirego ku nshuro ya mbere kirusaba kwemera amasezerano yihariye yashyizweho umukono na Leta z’u Rwanda n’Ububiligi, ku birebana no guhererekanya Padiri Guy Theunis. Padiri Theunis amaze amezi abiri arungiye mu Rwanda, aregwa icyaha cy’itsembabwoko n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

Muri urwo rubanza Leta y’u Rwanda yasabaga urukiko rukuru rwa Repubulika gusuzuma niba umwirondoro wa Padiri Guy Theunis ari wo, rukanemeza kandi niba ibyaha aregwa asanga ari byo yafatiwe kandi ko ntaho bihuriye n’ibya politike.
Rwagombaga no kumubaza niba yemera amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ububiligi ku kibazo cye. Rwafashe icyemezo cyo kwemera ko
Padiri Thenus yoherezwa mu Bubiligi, nyuma yo gusanga ibyo byose nta mbogamizi bifite.

Uwo mupadiri wo mu muryango w’abapadiri bera yafashwe tariki ya 6 z’ukwa 9 ubwo yari ategereje indege imusubiza mu Bubiligi ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe . Nyuma y’iminsi itanu yaje gushyikirizwa inkiko gacaca zemeza ko ashyirwa ku rutonde rwa ba ruharwa aho agomba kuburanishwa n’izindi nkiko zibigenewe.

Muri gacaca Padiri Theunis yashinjwe n’abantu
bagera ku icumi. Abenshi ntibigeze baba mu Rwanda mu gihe cya genocide. Bamuregaga kuba ngo yarakanguriye abantu ubwicanyi akoresheje inyandiko mu kinyamakuru “Le Dialogue”, aho yandikaga ibyabaga byanditswe mu binyamakuru byo mu Rwanda, akanasohoramo ibyanditswe na Kangura.
Ikindi Padiri Theunis yarezwe ni uguhakana itsembabwoko ryabaye mu Rwanda.

Padiri Guy Theunis yahakanye ibyo aregwa byose.
Urubanza rwe ruzakomereza mu bucamanza bwo mu gihugu cy’Ububiligi.

XS
SM
MD
LG