Uko wahagera

Urukiko rw'Arusha Rukomeje Kwoherereza Urwanda Amwe mu Madosiye Yarwo


Ku wa kabiri, tariki 26 Nyakanga, umushinjacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha, Hassam Bubakar Djallow, yashyikirije umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Jean de Dieu Mucyo, amadosiye 10 y’abashinjwa genocide bagomba kuzaburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Uwo muhango wabereye mu cyumba mberabyombi cy’inzu urukiko rw’Arusha rukoreramo i Kigali. Ayo madosiye yateguwe n’urukiko rw’Arusha. Nk’uko Djallow yabisobanuye, ayo madosiye ngo arasanga ayandi 15 yashyikirijwe guverinoma y’u Rwanda muri Gashyantare muri uyu mwaka.

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha yasobanuye kandi ko ayo madosiye areba bamwe mu bagororwa bafungiye Arusha, n’abandi batarafatwa bakiri aho bahungiye mu mahanga. Muri rusange urukiko rw’Arusha ngo rugomba gushyikiriza guverinoma y’u Rwanda amadosiye arenga gato 40.

Nk’uko Djallow yabivuze kandi, impamvu urukiko rw’Arusha rwatangiye gutanga amadosiye rufite ngo ni uko rugomba kuba rwarangije imirimo yarwo yo kuburanisha ku rwego rwa mbere mu mpera z’umwaka wa 2008. Kuburanisha ku bujurire byo ngo bigomba kurangirana n’umwaka wa 2010. Ubu urwo rukiko ngo ruburanisha gusa amadosiye rufite; naho iperereza ku madosiye mashya ngo rwarihagaritse mu mpera z’umwaka ushize.

Nk’uko Djallow yabisobanuye kandi, abashinjwa bazaburanishirizwa mu Rwanda ngo ni abo urukiko ruzasanga badashobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Ibyo ngo ni ukubera ko amategeko Umuryango w’Abibumbye ugenderaho atemera igihano cy’urupfu, mu gihe mu Rwanda icyo gihano kiri mu mategeko. Djallow yasobanuye ko iyo ngo ari imwe mu mpamvu zituma, kugeza n’ubu, urukiko rw’Arusha rwohereza amadosiye gusa, ntirwohereze bamwe mu bo rufunze barebwa n’ayo madosiye.

Ku ruhande rwe, umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’ u Rwanda, Jean de Dieu Mucyo, yasobanuye ko ikibazo cy’igihano cy’urupfu gikomeje kuba inzitizi. Ubu ngo hari akanama k’impuguke kari kukiga ngo karebe niba kizavaho burundu, cyangwa se niba kizavanwaho kuri bamwe gusa.

Jean de Dieu Mucyo yifuje ariko ko abafungiye Arusha bose bakwiye kuza kuburanira mu Rwanda, imbere y’Abanyarwanda bahemukiye, kuko ngo abenshi ari na bo bateguye genocide.

Ku bindi bigomba kuzuzwa kugira ngo abagomba kuva Arusha bajye kuburanishirizwa mu Rwanda, harimo no gutunganya gereza ya Mpanga muri Butare kuko ariyo izabakira. Iyo gereza ngo iri gutunganywa k’uburyo yakuzuza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga. Ikindi ngo ni icyumba kiri mu rukiko rw’ikirenga bagomba kuburanishirizwamo. Jean de Dieu Mucyo avuga ko imirimo yo gutunganya icyo cyumba na yo ngo yaratangiye.

Na ho ku kibazo cy’abatangabuhamya, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yavuze ko, kugeza ubu, urukiko rw’Arusha ngo ntirurubahiriza umutekaano wabo uko bikwiye. Bamwe mu bacitse ku icumu rya genocide bemeza ko bajya gutanga ubuhamya, bavayo bagasanga abaturanyi barabimenye, kandi ubundi bigomba gukorwa mu ibanga. Abo bacitse ku icumu bashyira mu majwi abakorera iperereza abashinjwa, ko aribo ngo baba bamena ayo mabanga.

Aha umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Arusha, Hassam Bubakar Djallow, yasobanuye ko icyo kibazo cyamugezeho. Ubu ngo barimo gukora iperereza ngo bamenye ukuri kwabyo. Ingamba ngo zikazafatwa nyuma y’iryo perereza.


XS
SM
MD
LG