Uko wahagera

Arkepiskopi Thaddee Ntihinyurwa Yitabye Gacaca


Ku itariki ya 21 Nyakanga Arikiyepiskopi wa Kigali, Tadeyo Ntihinyurwa, yari imbere y’urukiko gacaca rwo mu murenge wa Nyamasheke, akarere ka Nyamasheke, mu ntara ya Cyangugu. Uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika yari umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu mu gihe cya genocide. Ashinjwa na bamwe mu baturage bo muri ako karere ko yaba yarabatereranye mu gihe cya genocide.

Nk’uko abo baturage babivuga, ngo Tadeyo Ntihinyurwa mu gihe cya genocide yagiye kuri paruwasi ya Nyamasheke ntiyatabara abakirisitu n’abandi baturage bari bahahungiye.

Arikiyepisikopi wa Kigali asobanura ko koko yagiye kuri iyo paruwasi ahurujwe n’abapadiri bari bahari. Ariko icyo gihe ngo yashoboye gusa guhungisha abapadiri n’abafurere bari bahari, uretse ko na bo ngo atashoboye kubakiza bose, kuko yahuye n’igitero mu nzira kikamwicana babiri muri bo.

Naho ku baturage bari kuri iyo paruwasi, baje no kuhagwa, Ntihinyurwa yasobanuye ko ngo nta bushobozi yari afite bwo kubarwanaho. Imibare itangwa ivuga ko kuri iyo paruwasi ya Nyamasheke haguye abaturage barenga ibihumbi 40.

Ku kibazo cyo gushinjwa ko yagiye mu manama yategurirwagamo kwica Abatutsi, Ntihinyurwa yasobanuye ko inama yagiyemo zigaga k’uburyo iyicwa ry’abaturage ryahagarara; ngo ni na cyo yasabaga muri izo nama. Gusa ngo bamwe bazivagamo, aho gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho byo guhagarika kwica abantu, ahubwo bakikorera ibyabo.

Urukiko gacaca Ntihinyurwa yitabye ruracyari mu cyiciro cy’ikusanyamakuru; igihe cyo kuburana ntikiragera.

XS
SM
MD
LG