Uko wahagera

Abafungwa ba Genocide Ibihumbi 20 Bararekurwa Muri Uku Kwezi


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nyakanga ni bwo Porokireri mukuru Jean de Dieu Mucyo yatangarije abanyamakuru ko abantu bagera ku bihumbi 20 bari
bafungiye icyaha cya genocide bagiye kurekurwa. Bakaba ari ikiciro cya kabiri gikurikira abandi nk’abo bafunguwe ubwo amatora ya Perezida wa Repubulika yari yegereje muri 2003.

Iryo rekurwa rikurikije itegeko-teka rya Perezida wa Repuburika ryasohotse mbere gato y’uko amatora aba, risaba parike gufungura abakoze icyaha cya genocide ari abana, abarwayi, abasaza ndetse n’abatagira amadosiye. Iryo tegeko-teka ryasohotse mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 yari yegereje.

Icyo cyemezo gifashwe mu gihe abantu ibihumbi n’ibihumbi bari gufungwa n’inkiko za gacaca. Tubibutse ko komisiyo y’igihugu y’inkiko gacaca yatangaje ko ikeka ko abagera ku bihumbi 750 bashobora kuzashinjwa n’inkiko gacaca. Uwo mubare wateye abantu benshi ubwoba. Usibye abafungwa mu irangizwa ry’imanza za gacaca zatangiye mu gihe cy’igerageza, hari n’abafungwa na gacaca zigitangira mu gihe cy’ikusanyamakuru.

Uburyo ifungwa rikorwa mu manza zigitangira Ahenshi usanga ifungwa rikorwa mu manza zigitangira ritubahiriza itegeko rigenga gacaca kuko ubundi riteganya ko nta we ugomba gufungwa imanza zitarangiye usibye gusa uwazimanganya ibimenyetso. Nyamara hirya no hino mu gihugu abantu barafungwa ari benshi mu ikusanyamakuru n’ubwo umubare w’abafunzwe muri ubwo buryo utaramenyekana.

XS
SM
MD
LG